Itangazo ryo gutanga isoko muri RW0727 Siyoni: (Deadline 10/04/2026)
I. ITANGAZO RYO GUTANGA ISOKO.
Ubuyobozi bw’Itorero rya Angilikani mu Rwanda, Paruwase ya Gitarama, rifite umushinga RW0727 Siyoni uterwa inkunga na Compassion International buramenyesha ba Rwiyemezamirimo bafite ubushobozi kandi babyifuza bujuje ibisabwa ko rifuza gutanga isoko ryo kugemura ibiribwa byo gutekera abana kuwa gatandatu ndetse n’isoko ryo korora abana 241 Ingurube.
Abifuza gupiganwa basabwa kugura igitabo gikubiyemo amabwiriza y’ipiganwa kuri aya masoko ndetse kinagaragaza ibyo upiganwa agomba kuba yujuje akagihabwa amaze kwishyura Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10,000Frw) kuri buri soko, kuri account y’Umushinga iri muri BK ifite No: 100000998677 yitwa RW0727 EAR SIYONI, uza gufata icyo gitabo witwaje iyo bordereau wishyuriyeho mu masaha y’akazi guhera tariki ya 24/03/2026 kugeza 09/04/2026.
Amabaruwa y’ipiganwa azakirirwa kandi anafungurwe mu ruhame kuwa 10/04/2026 saa Munani n’igice (14h30) ku biro by’umushinga. Ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara nimero zikurikira Tel: 0786511844 / 0788877476
N.B: Uwifuza gupiganira aya masoko uko ari 2 azishyura Dao 2.
Bikorewe i Siyoni kuwa 23/03/2026
Umuyobozi wa EAR Paruwasi ya Gitarama Rev. Paster MUTIMURA J. Berchimas
Join our WhatsApp group and channel to get the latest updates on jobs, tenders, scholarships, and other opportunities:
👉 Join WhatsApp Group 👉 Join WhatsApp Channel