Tender

Itangazo ryo gutanga amasoko muri RW0670 Gasharu Maranatha – Muhanga: (Deadline 20/03/2026)

Itangazo ryo gutanga amasoko muri RW0670 Gasharu Maranatha – Muhanga: (Deadline 20/03/2026)

Maranatha – Muhanga

RW0670 Gasharu

ITANGAZO RYO GUTANGA AMASOKO

Ubuyobozi bw’Itorero MARANATHA mu Rwanda Paruwasi ya Ararathi Gasharu, bufite icyicaro mu karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye, buramenyesha ba Rwiyemezamirimo babyifuza ko Umushinga RW0670 Gasharu uterwa inkunga na Compassion International wifuje gutanga isoko ryo kugura ibikoresho by’isuku by’abanyeshuri, Ndetse no kugura no kugemura Ihene z’amashashi 149 zifite ibiro 15 kuzamura, ziri hejuru y’amezi 6 zivutse.  Andi mabwiriza ndetse n’ibikoresho bikenewe, murabisanga mu gitabo gikubiyemo amabwiriza agenga aya masoko (DAO).

IBISABWA BA RWIYEMEZAMIRIMO BAGOMBA KUBA BUJUJE NI:
  1. Ibaruwa isaba isoko yandikiwe Ubuyobozi bwa Paroisse Gasharu;
  2. Kuzuza urupapuro rugaragaza igiciro cya kimwe kimwe azatangiraho ibikenewe (Proforma invoice);
  3. Registre de commerce itangwa na RDB, igaragaza imirimo isaniyo apiganwa ;
  4. Icyemezo cy’umwimerere cyo kutabamo imisoro ya Leta gitangwa na RRA, kitarengeje amezi 3gitanzwe ;
  5. Kugira konti muri Banki izwi mu Rwanda kandi yanditse mumazina ya company;
  6. Kuba afite ubushobozi bwo kugura ayo matungo yavuzwe haruguru bigaragazwa na Banki statement y’amezi 2 iri mu mazina ya Company;
  7. Kuba Rwiyemezamirimo yemera mu nyandiko kwishyurwa hakoreshejwe O.P (ordre de payment);
  8. Kuba yariyandikishije ku musoro nyongera gaciro (TVA), Ndetse atanga Facture ya EBM;
  9. Icyemezo cy’umwimerere cyo kutabamo imisoro ya Leta gitangwa na RSSB, kitarengeje amezi 3 gitanzwe;
  10. Kugaragaza ibyemezo 2 cyangwa se 3 by’aho yakoze akazi ko kugura no kugemura amatungo
  11. Kugaragaza byibura 1 mu masezerano yaho yakoze isoko ry’amatungo ndetse n’ibikoresho by’isuku;
  12. Kugaragaza Photocopie y’indangamuntu / ID y’upigana kandi igaragara neza;
  13. Kugaragaza list y’abasinyateri bose ba Konti ya Company iriho umukono wa Banki
  14. Kugaragaza ibaruwa igaragaza izindi Konti iyo Company ifite muzindi Bank, iriho umukono w’izo Banki;
  15. Kugaragaza borudero yishyuriyeho amafaranga adasubizwa ibihumbi icumi by’U Rwanda (10,000) byo kugura igitabo cya DAO ashyirwa kuri konti No: 100008525255 ya RW670 Maranatha Gasharu, ifunguye muri Banki ya Kigali (BK).

Ba Rwiyemezamirimo barasabwa kuza gufata DAO irimo amabwiriza yose y’isoko kubiro by’umushinga RW0670 GASHARU mu minsi n’amasaha by’akazi, kuva tariki ya 10 – 20/03/2026. Amabahasha arimo ibiciro azagezwa ku mushinga RW0670 GASHARU, Tariki ya 22/03/2026 isaa sita n’igice (12H30) arinabwo hazafungurwa amabaruwa mu ruhame y’abitabiriye ipiganwa. Nyuma yiyo saha ntayindi izakirwa.

Abifuza ibindi bisobanuro mwahamagara kuri telefone igendanwa no: 0788 758 375 / 0788 417 526

Bikorewe i Gasharu kuwa 09/03/2026

Rev RUGAZURA NSENGIYUMVA Jonas

Umuyobozi wa Paroisse Ararathi

Attachment

Visited 4 times, 4 visit(s) today

Join our WhatsApp group and channel to get the latest updates on jobs, tenders, scholarships, and other opportunities:

👉 Join WhatsApp Group 👉 Join WhatsApp Channel

Leave a Reply