Tender

Itangazo ryo gupiganira isoko muri RW0452 UEBR RUNYOMBYI: (Deadline 23/03/2026)

ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO

Ubuyobozi bw’Itorero UEBR Paruwasi RUNYOMBYI rifite umushinga RW0452 UEBR RUNYOMBYI uterwa inkunga na Compassion International Rwanda, ubarizwa mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Nyaruguru, Umurenge wa Busanze, Akagari ka Runyombyi, Umudugudu wa Shwima, buramenyesha ba rwiyemezamirimo babifitiye ubushobozi, babyemerewe, babyifuza kandi bujuje ibisabwa gupiganira isoko ryo kugura no kugemura inkweto z’uruzinduko, inkoko zo korora zo mu bwoko bwa SASO, n’ingurube zo korora.

Abifuza gupiganira iri soko bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:

  1. Ibaruwa yandikiwe umushumba w’Itorero rya UEBR Paruwase RUNYOMBYI isaba gupiganira isoko.

  2. Kugaragaza nibura ibyemezo by’ahantu 3 yagemuye ibyo apiganira.

  3. Icyemezo cyo kutabamo imisoro cya RRA na RSB kiriho umukono wa Notaire, bitarengeje amezi 3.

  4. Kugira numero y’ubucuruzi (TIN NUMBER).

  5. Kuba yariyandikishije ku musoro nyongeragaciro (TVA) kiriho umukono wa Notaire wa Leta.

  6. Kuba atanga Facture ya (EBM).

  7. Kuzana Proforma igaragaza ibiciro by’icyo apiganira.

  8. Photocopy y’indangamuntu y’upiganwa cyangwa uhagarariye company niba ari company ipiganwa.

  9. Kuba afite icyemezo cy’ibyo akora gitangwa na RDB (Commercial Registration) kiriho umukono wa Notaire.

  10. Kugaragaza inyemezabwishyu (Bordereau) yishyuriweho 10,000 Frw adasubizwa yo kugura igitabo gikubiyemo amategeko n’amabwiriza y’ipiganwa (DAO) kuri konti No 465207410 UEBR RUNYOMBYI iri muri Bank y’Abaturage (BPR) Ishami rya Nyaruguru.

  11. Kuza yitwaje kashe ya company.

  12. Dossier z’abapiganwa zifungishije ijambo banga zigomba kunyuzwa kuri Email ariyo:

Bagashyira copy kuri Email: ENzaramyimana@rw.ci.org

Gufungura amabaruwa y’abitabiriye ipiganwa bizakorwa kuwa 23/03/2026 saa munani (14h00) ku biro by’umushinga RW0452 UEBR RUNYOMBYI mu ruhame.

Buri wese yitwaje ijambo banga yakoresheje. Amabwiriza yose n’ibizagenderwaho bazabisoma muri DAO iboneka ku mushinga RW0452 UEBR Paruwase RUNYOMBYI mu minsi y’akazi bakimara kumva iri tangazo.

Uzajya arangiza kwishyura DAO azajya yohereza ubusabe bwe kuri Email:
rw0452runyombyi@gmail.com / rw0452uebrrunyombyi@gmail.com

Uwagira icyo ashaka kubaza asabwe kubanza guhamagara kuri numero:
0785274439 (Umushumba w’Itorero rya UEBR Runyombyi)
0729201188 (Umuyobozi w’Umushinga)

Bikorewe i RUNYOMBYI kuwa 11/03/2026

Umushumba w’Itorero rya UEBR RUNYOMBYI
BANGANIRIKI Jean Bosco

ATTACHMENT

Visited 31 times, 31 visit(s) today

Join our WhatsApp group and channel to get the latest updates on jobs, tenders, scholarships, and other opportunities:

👉 Join WhatsApp Group 👉 Join WhatsApp Channel

Leave a Reply