Itangazo ryo Gupiganira isoko muri RW0444 UEBR REMERA: Deadline 13/02/2026
Itangazo ryo Gupiganira isoko muri RW0444 UEBR REMERA: Deadline 13/02/2026
ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO
Ubuyobozi bw’itorero UEBR REMERA rifite umushinga RW0444 UEBR REMERA uterwa inkunga na Compassion International Rwanda ubarizwa mu ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Nyaruguru, Umurenge wa REHURU, Akagali ka REMERA, buramenyesha ba Rwiyemezamirimo babifitiye ubushobozi, babyemerewe, babyifuza kandi bujuje ibyangombwa bisabwa gupiganira amasoko atatu (3) ariyo:
- Impuzankano ya Korari y’abana zigenewe abana 82 bafashwa n’uwo mushinga.
- Imashini zo kuboha
- Inkoko 951 zigenewe abafatanyabikorwa 317 bafashwa n’umushinga
IBISABWA BA RWIYEMEZAMIRIMO
1.Ibaruwa yandikiwe umushumba isaba kugura no kugemura rimwe muri ayo masoko.
2.Kugaragaza photocopy y’indangamuntu
3.Kuba afite Tin Number
4.Kuba afite icyemezo cy’ibyo akora gitangwa na RDB (Registre de commerce)
5.Icyemezo cyo kutabamo umwenda wa Leta w’imisoro ya Leta na RRA kiriho umukono wa notaire wa Leta
6.Kuba yariyandikishije ku musoro nyongera gaciro (TVA) kiriho umukono wa notaire wa Leta
7.Kugaragaza icyemezo gitangwa na RSSB kerekana ko nta mwenda abereyemo icyo kigo kiriho umukono wa notaire kitarengeje amezi 3 gitanzwe.
8.Kugaragaza ibyangombwa 3 byaho yakoze imirimo isa n’isoko apiganira cyangwa ibigendanye nabyo.
9.Kugaragaza borderau yishyuriyeho amafaranga ibihumbi 5000Frws adasubizwa kuri konti 4412163369 UEBR P. REMERA iri muri BPR yo kugura igitabo cy’ipiganwa(DAO).
10.Kuza ku munsi w’ipiganwa yitwaje kashe ya company.
11.Dossiers z’abazapiganwa zifungishijwe ijambo banga zigomba koherezwa kuri email ari yo: rw0444projectremera@gmail.com bagashyira kopi kuri email: enzaramyimana@rw.ci.org
Gufungura amabahasha y’abitabiriye ipiganwa bizakorwa kuwa Gatanu taliki ya 13/02/2026 saatanu zuzuye(11h00) za mugitondo bibere ku biro y’umushinga RW0444 Remera muruhame.Buri wese yitwaje Ijambo banga yakoresheje afunga dossiers . Amabwiriza yose n’ibizagenderwaho bazabisoma muri DAO iboneka kubiro by’umushinga RW0444 Remera mu minsi y’akazi bakimara kumva iri tangazo. Uzajya arangiza kwishyura icyo gitabo azajya yohereza ubusabe bwe kuri email: rw0444projectremera@gmail.com yoherezeho ni inyemezabwishyu yishyuriyeho, DAO ayihabwe kuri email cyangwa aze kuyifata ku biro by’umushinga .
Ukeneye ibindi bisobanuro yabariza kuri Telephone zikurikira.
078800958: Umushumba wa paruwasi UEBR Remera, 0788990740: Umuyobozi w’umushinga
Bikorewe I Remera, kuwa 30/01/2026
Umushumba wa Paruwasi UEBR Remera Pastor. HABINTWARI Mathieu
Attachment
Join our WhatsApp group and channel to get the latest updates on jobs, tenders, scholarships, and other opportunities:
👉 Join WhatsApp Group 👉 Join WhatsApp Channel