Tender

ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO MURI RW0443 UEBR BIGUGU: (Deadline 04/03/2026)

ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO MURI RW0443 UEBR BIGUGU: (Deadline 04/03/2026)

Ubuyobozi bw’itorero UEBR Bigugu rifite umushinga RW0443 UEBR Bigugu uterwa inkunga na Compassion International Rwanda ubarizwa mu ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Nyaruguru, Umurenge wa Muganza, Akagali ka Samiyonga, buramenyesha ba Rwiyemezamirimo babifitiye ubushobozi , babyemerewe kandi babyifuza kandi bujuje ibyangombwa bisaba gupiganira isoko ryo kubaka IKIGEGA CYO GUHUNIKAMO IMYAKA, iki kigega kigomba gifite m 5 kuri m8 kandi kikaba cyubakishije ibiti, imbaho, gikorewe foundation, gipavomye hasi kandi cyubakiye intanda, icyo kigega kuva hasi ujya hejuru kigomba kuba gifite m 3 mumutwe gifite 4.60m

Impapuro  z’abazapiganwa zigomba koherezwa kuri email ari zo: rw0443bigugu@gmail.com bagashyira kopi kuri email: enzaramyimana@rw.ci.org

Gufungura amabahasha y’abitabiriye ipiganwa bizakorwa kuwa gatatu tariki ya 04/03/2026 saa yine n’igice(10h30) za mugitondo bibere kuri biro y’umushinga RW0443 Bigugu muruhame.

Byinshi n’amabwiriza yose n’ibizagenderwaho bazabisoma muri DAO iboneka kubiro by’umushinga RW0443 Bigugu mu minsi y’akazi bakimara kumva iri tangazo. Uzajya arangiza kugura icyo gitabo azajya yohereza ubusabe bwe kuri email: rw0443bigugu@gmail.com yoherezeho ni inyemezabwishyu yishyuriyeho.

Iyo DAO yishyurwa  amafaranga ibihumbi icumi 10,000Frws adasubizwa kuri konti No 501461172910178 ya UEBR Bigugu iri muri Banki y’abaturage yo kugura igitabo cy’ipiganwa(DAO).

0785983819: Umushumba w’itorero rya Bigugu- 0784691057: Umuyobozi w’umushinga

Bikorewe I Bigugu , kuwa 20/02/2026

Umushumba w’itorero rya UEBR Bigugu: Pastor  Munyemana Jean de Dieu

Visited 63 times, 1 visit(s) today

Join our WhatsApp group and channel to get the latest updates on jobs, tenders, scholarships, and other opportunities:

👉 Join WhatsApp Group 👉 Join WhatsApp Channel

Leave a Reply