News

Uburyo bwizewe bwo gushaka akazi ukoresheje telephone yawe – Ibanga rikubwira uko abandi babigenza bakabona akazi mu bigo bikomeye n’imiryango mpuzamahanga”

Uko Wakoresha Telefone yawe mu Gushaka Akazi: Ibanga Abandi Bakoresha Bakabona Amahirwe mu Miryango Mpuzamahanga

Gukoresha ikoranabuhanga mu buzima bwa buri munsi bimaze gufata indi ntera. Kuri benshi, harimo nanjye ubwanjye, biragoye gutekereza umunsi urangiye utagikoresheje telefone cyangwa igikoresho cy’ikoranabuhanga. Kandi uko bigenda bikomeza korohera abantu kugera kuri ibyo bikoresho, niko bikwiye no gukomeza kwibaza icyo tubibyaza ho umusaruro.

Ikibazo nyamukuru kikaba: Ese wakoresha gute ikoranabuhanga, cyane cyane telefone yawe, kugira ngo rigufashe mu rugendo rwo gushaka akazi cyangwa guteza imbere umwuga wawe?

Muri iyi nkuru turakwereka uburyo ushobora guhindura megabytes zawe (data) zikajyana inyungu, aho gukomeza kuzimara ku biganiro cyangwa amakuru atagira icyo akumarira. Turakusangiza urutonde rw’imbuga zikomeye zagufasha gushakisha amahirwe y’akazi haba mu Rwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga, ari nazo benshi bakoresha bagasanga amahirwe menshi.


Imbuga z’ingenzi zagufasha mu gushaka akazi ukoresheje telefone yawe

1. Indeed

Indeed ni imwe mu mbuga zizwi cyane ku isi mu gutangaza imyanya y’akazi. Ushobora gushyiraho umwirondoro wawe (CV) maze abakoresha bakajya bawusoma bagendeye ku miterere y’akazi bashaka. Uru rubuga rukwereka:

  • Aho akazi gaherereye,

  • Umushahara uteganyijwe,

  • Amakuru y’utanga akazi,

  • No gukurikirana aho ubusabe bwawe bugeze.

Buri gihe kandi uba uhabwa ubutumwa (notifications) igihe habonetse umwanya mushya w’akazi.


2. LinkedIn

LinkedIn ni urubuga rufite abarenga miliyoni 750 ku isi yose. Ni umuyoboro w’abanyamwuga (professional network) uhuza abantu bafite ubumenyi n’ubunararibonye butandukanye. Ukoresheje LinkedIn ushobora:

  • Gushyira ku mugaragaro umwirondoro wawe (CV & skills),

  • Kumenyana n’abandi banyamwuga mushobora gusangira amakuru y’akazi,

  • Gushakisha no gusaba akazi,

  • Kugisha inama no gusangira ubunararibonye mu mwuga.

Ni imwe mu mbuga zifasha cyane abashaka akazi mu bigo mpuzamahanga.


3. Tayohr.io/jobs

Ni urubuga rw’ikigo Trigyn kimaze imyaka isaga 35 gifasha ibigo mpuzamahanga gushakira abakozi. Gikorera mu bihugu birenga 25, kikaba gitangaza buri gihe imyanya y’akazi.


4. UN Careers Websites

Hari imbuga zitandukanye z’umuryango w’Abibumbye n’amashami yawo zigufasha kubona amahirwe y’akazi:

Izi mbuga zitanga imyanya y’akazi mu mashami atandukanye ya Loni ndetse no mu bihugu byinshi ku isi.


5. Izindi mbuga nshingiro

Hari n’izindi mbuga zikunzwe cyane nka Glassdoor, Monster, CareerBuilder, SimplyHired, ZipRecruiter, zose zagufasha kubona imyanya y’akazi ku rwego mpuzamahanga.


Inama y’ingenzi

N’ubwo hari amahirwe menshi aboneka kuri izi mbuga, ugomba kujya ugira amakenga:

  • Ntuzemere gusabwa amafaranga cyangwa ikindi kiguzi kugira ngo usabe akazi.

  • Menya ko ibigo bikomeye bitajya bisaba amafaranga kugira ngo bakwakire cyangwa bakubone mu busabe bw’akazi.


Umusozo

Telefone yawe ntigomba kuguma kuba igikoresho cyo kuganiriraho gusa cyangwa kureberaho ibintu bidafite icyo bigufasha. Igihe cyose ukoresheje neza interineti yawe, ushobora kubona amahirwe menshi y’akazi, haba mu gihugu cyangwa mu bigo mpuzamahanga. Ni yo mpamvu gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bufite intego ari rimwe mu mabanga akomeye abenshi bakoresheje bakabasha kwinjira mu kazi k’indoto zabo.

Visited 14 times, 1 visit(s) today

Join our WhatsApp group and channel to get the latest updates on jobs, tenders, scholarships, and other opportunities:

👉 Join WhatsApp Group 👉 Join WhatsApp Channel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *